ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU N°2026/01/001
IMPINDUKA MU ISHYAKA ISHEMA RY’U RWANDA
Ubuyobozi bw’ishyaka ishema ry’u Rwanda, nyuma y’inama yateranye tariki 25/01/2026, buramenyesha abanyarwanda n’abanyamahanga impinduka zikurikira :
- Aba bakurikira basezerewe mu ishyaka ku mpamvu z’imyitwarire idahwitse.
- Bwana NAHAYO Joseph wari Komiseri w’ishyaka ISHEMA mu gihugu cy’u Bubiligi
- Madamu Jeanne MUKAMURENZI wari Komiseri w’ishyaka ISHEMA mu gihugu cya Norveji.
Abasezerewe bahita batakaza kuba abataripfana b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda kandi ntibemerewe kongera kugira igikorwa icyo ari cyo cyose bakora mu izina ry’ishyaka.
- Aba bakurikira bahinduriwe inshingano ku buryo bukurikira:
- Bwana BIMENYIMANA Célestin wari umubitsi mukuru yagizwe Komiseri w’ishyaka mu gihugu cy’u Bubiligi
- Madamu NAKURE Virginie yagizwe umubitsi mukuru.
- Ibi byemezo bihita bishyirwa mu bikorwa guhera ku itariki itangazo rishyiriweho umukono.
Duhorane ukuri, ubutwari no gusaranganya ibyiza by’u Rwanda.
Bikorewe Montreal, kuwa 25/01/2026.
Nadine Claire KASINGE
Umuyobozi mukuru