Search

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive
 

Kubera ko abanditse Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 137 bitiranije cyangwa bagasemura nabi ibyo bihe (Ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo) birakwiye ko tubanza gusobanura no kwerekana itandukaniro riri hagati y’ibyo bihe byombi.

1. “Ibihe by’amage (State of Emergency)” ni ibihe bidakuriza amategeko asanzwe y’igihugu bitewe n’ikibazo gikomeye igihugu kirimo nk’invururu, ibyorezo cyangwa ibindi biza bishobora kubongamira imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu na Rubanda ariko bitaragera kurwego rwo kwitwa imidugararo n’intambara. Birunvikana ko hahita hashyirwaho amategeko adasanzwe yo guhangana n’ibyo bihe bidasanzwe. Ibihe nk’ibi kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika ntabwo bitangazwa n’undi muyobozi uwo ariwe wese. (Itegeko Nshinga: Ingingo ya 136 agace ka 1).

2. “Ibihe by’imidugararo (state of siege) byo ni ibihe bitangazwa na Perezida wa Repubulika mugihe:

● igihugu cyatewe cyangwa kiri hafi guterwa n’amahanga,

● Mugihe igihugu cyugarijwe

● Iyo inzego zashyizweho n’Itegeko Nshinga zahungabanye,

● Cyangwase indi mpanvu yose ishobora guteza imidugararo ikomeye kugice cyangwa igihugu cyose.

Itandukaniro rikomeye riri hagati y’ibi bihe byombi n’uko mugihe mu bihe by’amage umuturagege hari uburenganzira n’ubwigenge bihagarikwa, mu bihe by’imidugararo hashobora no kwifashishwa imbaraga z’umurengera harimo intwaro ndetse n’amasasu kugirango igice cyangwa igihugu cyose gusubira mubihe bisanzwe.

 

Ninde ufite ububasha bwo gutangaza ibihe by'amage?

Nkuko giteganwa n'Itegeko Nshinga mungingo yaryo ya 108 al. 3 Perezida wa Repubulika niwe ufite ububasha bwo gutangaza ibihe by'amage muburyo buteganwa n'Itegeko Nshinga n'andi mategeko. 

Naho Ingingo ya 136, al.2 yaryo iteganyako ibihe by’amage bimara iminsi 15 nkuko biteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri.

Ninde ufite ububasha bwo kongera icyo gihe iyo bibaye ngombwa?

Icyo gihe ntigishobora kongerwa birenze iminsi cumi n’itanu (15) keretse iyo bitangiwe uburenganzira n’Inteko Ishinga Amategeko ibyemeza ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abagize buri Mutwe. (Itgeko Ingingo ya 136, al.3). Mwese murabizi ko mu Rwanda n’Inteko Ishinga Amategeko nayo yahagaritswe.

Nyamara n’ubwo bimeze gutyo Itegeko Nshinga riteganya ko ibihe by’amage bidashobora na rimwe kubangamira ububasha bw’Inteko Ishinga Amategeko, ubw’Urukiko rw’Ikirenga n’ubwa Minisitiri w’Intebe cyangwa guhindura amahame yerekeye ibyo Leta n’abakozi bayo bashobora kuryozwa hakurikijwe iri Tegeko Nshinga. (136, al.7).

Ikindi Inteko Ishinga Amategeko ntishobora guseswa mu bihe by’amage ndetse Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko ihita ihamagazwa iyo itari mu gihembwe gisanzwe. (Ingingo y’138, al.1)

Ikindi cyagaragaye ni inzego z’umutekano zagiye zihohotera rubandigoka ndetse bamwe bagakubitwa, bagafungwa, abandi bakaraswa nyamara Itegeko Nshinga riteganya ko ibihe by’amage bidashobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini.

UMWANZURO:

Iyo urebye “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020 bihita bigaragara ko u Rwanda rwinjijwe mu bihe by’amage. Ikibabaje kandi giteye n’agahinda ni uko ubu izo ngamba zimaze kongerwa inshuro 2 zose nyamara Perezida wa Repubulika na Guverinoma yose ikaba ititaye kubyo Itegeko Nshinga n’andi mategeko biteganya kubirebana n’ibyo bihe by’amage abaturage bashyizwemo. Kuburyo umuntu atatinya kuvuga ko ibyo bihe byabaye ibihe by’akaga ku baturage bose.

Niba Leta y’agatsiko ka RPF itsimbaraye ntikurikize amategeko, kandi ikica nkana Itegeko Nshinga turasaba ko Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) n’ Urukiko Rwikirenga bikurikiza amategeko kugirango hatagira umuntu numwe uba hejuru y’amategeko kandi abarenganijwe n’ibi byemezo barenganurwe ndetse bahabwe indishyi z’akababaro. ( Itegeko Nshinga ingingo za 98 al.1 n’iya 2; 102; 105 al.2 pt.2.)

Turasaba abanyarwanda cyane cyane Rubandigoka ko niba Guverinoma ya Paul Kagame yanze kubunva no kubafasha bidaciye mu buhendabana no kubaheza kukizere kidafite aho gishingiye namba habe no ku “ingamba nshya” bafashe iminsi ikaba ibaye 40 yongerewe kugeza mu byumweru 2 muri munzu mwicira isazi mumaso ko mudakwiye kubahiriza izo ngamba nshya kuko zidakurikije amategeko kandi ntizitange n’igisubizo ahubwo zikabashora mukaga gakomeye cyane kurusha ako Korona virusi yabashoyemo. Leta iyo ifunze umutwe, uyima amatwi.

Murakoze.  

Venant Nkurunziza