Search

Who's Online

We have 9 guests and no members online

Murakaza neza ku rubuga rw'Ishyaka Ishema

Ijambo ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema.
"intego nshya ni ugushyiraho vuba ubutegetsi bukorera abaturage, buzira akarengane"



 

ABAYOBOZI BA KOMITE NYOBOZI (EXECUTIVE COMMITTEE LEADERS)

 

ABAYOBOZI BA KOMITE NYOBOZI (EXECUTIVE COMMITTEE LEADERS)

Ukuri, Ubutwari, Ugusaranganya.

Nadine Claire KASINGE

Présidente

Chaste GAHUNDE

Vice-Président

Virginie NAKURE

Trésorière

Venant NKURUNZIZA

Secrétaire Exécutif

 

Uncategorised

Gusaranganya imishinga y’amajyambere bizaba itegeko ridakuka.

 

  1. Buri Murenge uzahabwa umushinga-fatizo nibura umwe ushobora guhemba abantu 1000.

  2. Hazubakwa umuhanda mugari cyane (Autoroute) uhuza intara zose z’igihugu.

  3. Imyaka ibiri ya mbere ya manda yacu izaharirwa KWIYUBAKA kuri buri Munyarwanda:Nta Munyarwanda uzongera gusabwa imisoro ya hato na hato, abacuruzi ntibazasabwa amahooro adasanzwe. Iki cyemezo kizatuma igihugu gifunguka , abacuruzi bacu bakore neza ntacyo bikanga, abashoramari b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bashishikarire kuzana imishinga yabo mu Rwanda. Igihugu cyacu kizahazamukira mu buryo bwihuse.

  4. Hazashyirwaho Komisiyo y’Igihugu yihariye ishinzwe gusuzuma ibibazo bijyanye no guha abana bose b’u Rwanda “Amahirwe Angana”( Commission Nationale Spéciale pour l’Egalité des Chances) : izarwanya ivangura iryo ariryo ryose mu gutanga akazi, amashuri, amashimwe….

  5. Imitungo y’igihugu yanyerejwe ikabitswa mu Rwanda cyangwa igahishwa mu mahanga izakurikiranwa na Leta, igarurwe mu gihugu.

 

Icyicaro cy'Ishyaka Ishema

Ishema Pary.
08 Rue Charles Yvray
76620 Le Havre
P: (+33) 6 52 11 04 45
France

Amajyepfo y'Afurika

Australia

Ishema Party.
Australie

Amerika ya ruguru

Ishema Party.
USA

Aya mabara asobanura iki ?


1. Orange: risobanura ibyiyumviro bivangavanze Abanyarwanda bamazemo imyaka isaga 22: ubwoba, agahinda n’umujinya. Ibyo kandi byaturutse ku butegetsi bubi buriho bukoresha cyane ubwicanyi, iterabwoba, ikinyoma, kwikubira ibyiza by’igihugu no gusahura ibya rubanda. ISHYAKA ISHEMA rirashaka gufasha Abanyarwanda kudaheranwa n’AGAHINDA, UMUJINYA n’UBWOBA. Rizabafasha gusubiza umutima mu gitereko no kugarura ICYIZERE ko Abanyapolitiki bazima bashobora kuyobora rubanda mu nzira yo kwiyubakira ubundi buzima bwiza , ko u Rwanda rushobora kongera kuyoborwa b’Abategetsi bakunda abaturage kandi rubanda nayo yibonamo 100%. Bityo igihugu kikiyubakira iterambere risangiwe na bose.

2. Umweru: Usobanura URUMURI n’UBWERAMUTIMA. Mu gihe tugezemo u Rwanda ntirushobora gukomeza kuyoborwa n’Abajenerali batazi gusoma no kwandika, ahubwo rugomba kuyoborwa n’abantu BAJIJUTSE kandi barangwa n’indangagaciro zubaka(Valeurs positives). Igihugu cyacu kigomba rwose kuyoborwa n’abagabo n’abagore badafite ibiganza bijejeta amaraso. Abasilikari babaye ibyamamare kubera ubwicanyi kimwe n’abasivili bose bijanditse mu kwica Abanyarwanda bashobora gukora indi mirimo ariko bakabwizwa ukuri ko imirimo ya politiki atari iyabo. Bizwi ko hari ubwo amategeko y’ibihugu yambura uburenganzira bumwe na bumwe, nko gutora no gutorerwa imirimo y’ubuyobozi, umuntu wahamwe n’ ibyaha bikomeye cyane ( crimes) . Abanyarwanda bakwiye gushira ubwoba bagatera utwatsi abashaka kuba abategetsi ariko bazwiho ingeso yo kwica abaturage. Agaciro k’umushumba wica intama ni akahe ? Nanone kandi Repubulika ya kane twifuza igomba guha u Rwanda amahirwe yo kuyoborwa n’abantu BATASAHUYE ibya rubanda. INZARA yo gushaka kwikubira ibyiza by’igihugu cyangwa bikarundwa mu biganza by’Agatsiko gashingiye ku bwoko cyangwa ku karere, niyo yaroshye iki gihugu mu ntambara n’umwiryane by’urudaca.Igihe kirageze ngo ibintu bihinduke.

3. Ubururu : ni ibara ryerekana icyerekezo cyiza. U Rwanda rugeze aho umwana arira nyina ntiyumve! Ishyaka Ishema ryambariye kuzahura igihugu cyacu kikava mu icuraburindi rikagishyira mu nzira nziza ..

UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA

  • INTEGO-RUMURI Ikimangu cy’ ISHEMA, aho gitewe hose, kigomba kuhasiga INTEGO-RUMURI (Devises phares): UKURI-UBUTWARI-UGUSARANGANYA. Izi ntego zije gusubiza IBIBAZO bikomeye bibangamiye abenegihugu muri iki gihe.Kuki politiki y’ISHEMA igomba gushingira ku UKURI ? Ni uko Politiki zishingiye ku kinyoma, kwirengagiza no kugoreka amateka y’u Rwanda ari zo zakomeje kuryanisha Abanyarwanda. Ukuri kw’Amateka yacu nikujye ahagaragara : abahemutse bacyahwe, abakoze neza bashimwe. Abakuru b’Urwanda bo hambere kimwe n’Abalideri bose bagiriye iki gihugu akamaro nibavugwe neza, baririmbwe, bahabwe icyubahiro kibakwiye, babere urugero urubyiruko. Abicanyi n’abamennye amaraso y’Inzirakarengane nibagawe, bemere ubugwari bwobo , babusabire imbabazi, bace ukubiri no gushaka kwihesha agaciro mu byakagombye kubatera isoni.

  1. Kuki Ishyaka ISHEMA risaba Abanyagihugu kugira UBUTWARI ? Ni uko ITERABWOBA ryahinduye abenegihugu nk’indorerezi, igihugu kigasenyuka bituramiye, badatinyuka kuzamura ijwi ngo bamagane AKARENGANE bagirirwa. Nyamara Abenegihugu bifitemo ingufu zitambutse kure iz’ibifaru by’abanyagitugu. Baramutse babishatse, bagatsinda ubwoba, bakaba intwari, bavudukana umunyagitugu wese washaka kubasubiza mu buja , nko mu kanya ko guhumbya ijisho.People always defeated powerful armies’ .Kwibohoza ku ngoyi ya’Agatsiko ke birasaba ubutwari.

  2. Kuki ishyaka ISHEMA rishyize imbere UGUSARANGANYA? KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu (ubutegetsi, umutungo, serivise za Leta…) niyo ndwara nyakuri yokamye abategetsi u Rwanda rufite ! Dore nko muri iki gihe (2012) igice kinini cy’umutungo w’igihugu kiri mu maboko y’Agatsiko gato kituriye i Kigali. Abo biberaho mu murengwe, mu gihe Abenegihugu bicwa n’inzara ihoraho. Ishyaka ISHEMA rifite ingamba zikomeye zo gukora ibishoboka byose kugira ngo umutungo w’igihugu uzasaranganywe neza kandi ugere kuri buri munyarwanda, binyuze mu mishinga inyuranye. Ubwo butabera buteye butyo (Justice sociale) niyo NTEGO nyamukuru y’ISHEMA, kuyimashaho bikazatuma Abenegihugu bose barushaho kugira Ishema ryo kwitwa Abanyarwanda.

    B. IGITABO n’IKARAMU Bisobanura ko guhera ku munsi ishyaka ISHEMA ryahawe ubutegetsi na rubanda, politiki ya humirizankuyobore izaba icyuye igihe mu Rwanda. Abanyarwanda bazatozwa kwiga no kujijuka. Bazahabwa ijambo bajye bagaragaza icyo batekereza ku bibazo by’igihugu no ku bisubizo binogeye rubanda, batikanga kugirirwa nabi n’ubutegetsi . Nta mwenegihugu uzongera kuzira ibitekerezo bye, cyangwa ngo yitwe Inyangarwanda , Ikigarasha, Isazi,Umwanda…Abanyarwanda bazigishwa GUKUNDANA kuko bose ari Benekanyarwanda, ibibahuza bikaba biruta kure ibibatandukanya : basangiye igihugu, umuco, ururimi….bagomba no gusaranganya ibyiza byose by’igihugu.
    C. AGASEKE GAKOZE MURI ZAHABU Gasobanura ko Ishyaka ISHEMA rihishiye Abanyarwanda ibanga rikomeye. Iryo banga ni uko Ishyaka ISHEMA rizabungabunga INYUNGU RUSANGE (Le bien commun), mu buziranenge buzira kidobya. Gusahura ibya rubanda bizagirwa icyaha gikomeye cyane kandi icyo cyaha kizahanishwa igihano ntangarugero. Gucunga ibya rubanda neza bizagirwa ishingiro rya Repubulika(Res-publica) ya Kane.

.

Contact

Ishema Party 

SEAT: Paris, France 
           08 Rue Charles Yvray
           76620 Le Havre,
           (+33) 6 52 11 04 45
           France

Other CONTACTS:

E-mail : This email address is being protected from spambots. You need JavaScript enabled to view it.

 

President: +1 (581) 986-7256

V/président: +33(0)643601311

                    

 

 

 

STAY WITH ISHEMA PARTY ON SOCIAL MEDIAE