Amatora ya 2017

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive
 
Yvonne UWASE
Yvonne UWASE

Nitwa Uwase Yvonne, mfite imyaka 25. Ndi umunyeshuli muri université y'i Bologne mu butaliyani. Niga pharmacie mw'ishami rya “Quality Control of Health aproducts”.

Nemera ko mu muryango nyarwanda kuva intambara yaba ubumwe n'ubwiyunge ari amabuye abura yo guheraho ngo hubakwe impfuruka yo gukomeza ibindi byose byakwubakwa.

Nemera kandi ko guharanira ubumwe n'ubwiyunge by'abanyarwanda, ituze n'urukundo bihoraho muribo, atari ibintu bitangwa no gutekereza ko aringombwa gusa, ahubwo bitangwa n'ubwitange mukubiharanira wizeye ko atari imbaraga zawe zizabigeraho gusa ahubwo ari ubufatanye n'abandi nkawe, wizeye ko ni mukorana umutima usukuye ntakabuza Imana izaha umugisha umurava wanyu.

Ngiyo impamvu yatumye njyewe na bagenzi banjye tuba hano mu butaliyani, twumva igihe kigeze ngo natwe dufate iyambere dutangire guha amaboko igihugu cyacu “Rwanda” mbinyujije mw'ishyaka Ishema ry'u Rwanda.

Kuko iri shyaka tugiye kunyuzamo ibyifuzo n'ibitekerezo byinshi kandi twizeye ko ari byiza kubanyarwanda bose. Turangije dusabana umutima ukomeje kandi wicishije bugufi umugisha uva ku Imana kuri iri shyaka, kugirango ibyo ryifuriza abanyarwanda bose ntirizahweme kubihanira.

Dusabye Nyagasani ngo umwete n'umurava twifuza kurikoranamo, bizabere umugisha igihugu cyacu. Dusabiye abanyarwanda bose twifuza ko bahorana ishema n'ubutwari byo guharanira uburenganzira bwabo banga agasuzuguro kababategekesha igitugu. Banyarwanda banyarwandakazi ntitwarangiza tutabasabye kudahwema gutera inkunga ishoboka yose umurava n'urukundo iri shyaka riri gukorana.

Ariko cyane cyane turangije dusaba urubyiruko rugenzi rwacu, urubyiruko rw'u Rwanda, gushirika ubwoba bwo kujya mukibuga ngo natwe dukine, ibiharanirwa nitwe cyane cyane bireba, niyo mpamvu tugomba kubigiramo uruhare rugaragara.

Nuko rero tugire ubutwari, ishyaka n'Ishema byo kuba abambere mu kubiharanira kugirango hato tutazavuga ngo baraduhenze, kandi twari tuhibereye ntacyo twakoze.

Murakoze, Muhorane Ishema.