User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive
 

I. Gucira ishyanga abenegihugu bikorwa gusa n’inyangabirama n’abanzi b’amahoro

II. Dukurikije aho isi igeze ushobora gukumira umuntu ariko ntushobora narimwe gukumira ibitero n’ibitekerezo bye

III. Ni ubuhe burenganzira umwenegihugu uciriwe ishyanga inyuma y’ishyamba aba asigaranye?

IV. Ukwanze atiretse agira ati: “Ngwino turwane!”

I. IKIMENYETSO CYO GUCIRWA ISHYANGA KUWA 23/11/2016.

Kuva Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryashingwa tariki ya 28 Mutarama 2013 ryahisemo gushyira imbere inzira y’amahoro n’ibiganiro, duharanira ko impinduka twifuza yagerwago hatagombye kumeneka andi maraso y’abana b’u Rwanda. Kuva icyo gihe twiteguye iyo nzira nziza, twicengezamo n’amatwara yayo, twigisha Abanyarwanda na RPF/Inkotanyi ko amahoro n’ibiganiro ariyo nzira yonyine yafasha abanyarwanda gukemura ibibazo bibugarije.


Byumwihariko ariko twaburiye RPF n’umuyobozi wayo Paul Kagame ko ntakindi cyabatabara bo ubwabo, kikabakura mu mugozi binazemo ubwo bashozaga intambara ku banyarwanda guhera tariki ya 01/10/1990; ikibabaje kurushaho ariko bakanga ibiganiro by’amahoro byaberaga ARUSHA/TANZANIA, ahubwo bakikomereza iyo ntambara yoretse u Rwanda n’abanyarwanda, ingaruka zayo zikaba arizo buri munyarwanda akomeje guhangana nazo namagingo aya.

Murabyibuka rero, bimaze kwemezwa na Kongere y’Ishyaka Ishema tariki ya 01/11/2016, Abataripfana bafashe icyemezo cyo kujya gukorera politiki mu Rwanda tariki ya 23/11/2016.

Umunsi ugeze, nkuko byari biteganijwe ikipe y’abataripfana igizwe na ba Ruticumugambi: Abbé Thomas NAHIMANA, Mme Nadine Claire KASINGE n’umuhunguwe KEJO Skyler na Venant NKURUNZIZA basesekaye I Nairobi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, maze bapanga neza urugendo rwabo mu m’umutuzo, ubumwe, n’ububutaripfana bibaranga ngo berekeze ku ivuko, gakondo yabo.

Nyamara mugihe berekezaga ku ndege, batunguwe no gusanga Leta ya Paul Kagame yashishimuye urwandiko rubabuza gukandagiza ikirenge mu ndege iyo ariyo yose yerekeza mu Rwanda. Kumva iki cyemezo nabigereranya no kumva itangazo ribika uwawe mugitondo, kuko ntawakwiyumvisha uko umwenegihugu abuzwa burundu kujya iwabo! Ndabyibuka ko habayeho impaka ndende kubera kutabyiyumvisha neza kugeza beretswe urwo rwandiko mu mwimere warwo.

Nyamara byari ukuri kuko urwo rwandiko rwariho n’umukono w’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda. Urwo rwandiko rukaba rwarashyizweho umukono mbere ho umunsi umwe w’urugendo rw’abataripfana, kuwa 22/11/2016.

KU BATARIPFANA URUGAMBA RURATANGIYE

Nubwo ijisho ryatwiciraga ko duciriwe ishyanga ariko “Urugamba ntirwari rurangiriye aho, ahubwo nibwo rwari rutangiye” nkuko bisanzwe iteka mu muco uranga abataripfana.

Ni uko nyuma y’igitutu gikomeye twagumye gushyira kuri RPF biciye mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara, no kubuza amahwemo abagirwa ba RPF: Ambasade, Imiryango y’Ibihugu na Mpatsibihugu, byabaye ngombwa ko Paul Kagame asohoka akisobanura akavuga aho akura ubusha bungana butyo bwo gucira ishyaka abenegihugu kandi batashye ntanwaro n’imwe bitwaje uretse gusa “ukuri, ubutwari no gusaranganya” bibaranga!

Murabyibuka icyo gihe igitutu cyabaye cyinshi maze kuwa 11/12/2016, Paul Kagame atangaza bwambere munama ya “Bureau politique” y’ishyaka rye RPF ko atazi uwakumiriye abataripfana, ko inzego zibishinzwe zareka bagataha abafite ibyaha bagakurikiranwa n’inkiko. (Ibi byari iterabwoba yaratangiye kuko yarazi ko turi abere bidashidikanwaho na Rubanda, kandi tudatinya n’ubutabera rwose; ariko kandi simpamya ko hari n’umunyabyaha wamusumba muri ruriya rwanda rwacu, kuburyo ubwo butabera ahora avuga butakwiye kumuheraho mbere yacu). Wa kwisomera uko ikinyamakuru igihe.com cyabisamiye hejuru:

https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-ntiyiyumvisha-impamvu-padiri-nahimana-yangiwe-kwinjira-mu


KUNCURO YA KABIRI

Uretse kwidoga imbere ya ba humirizankuyobore n’inkomamashyi zo muri RPF, Paul Kagame yigaragaje no mu biganiro yagiranaga n’abanyamakuru, ubwo umunyamakuru w’umufaransa nabwo yamubazaga impamvu abuza Nyakubahwa Thomas NAHIMANA kwiyamazanya nawe no kumucira ishyanga. Mukumusubiza Paul Kagame yabisubiyemo ko ntawe yakumiriye kandi ko ushaka kwiyamamaza ari uburenganzira bwe mugihe yujuje ibyangombwa.

Murumva ko iyo birangirira aha Abataripfana twari kugibwaho n’urubanza rw’amateka no gutererana rubandigoka. Ariko siko byagenze kuko twari tuzi icyo dushaka uretse ko na RPF yarakibonaga, gusa ni uko yo nta butwari igira bwo gushyira imbere inyungu rusange z’abanyarwanda bose. Niyo mpamvu kuwa 23/01/2017 twasubukuye urugendo ngo twerekeze kw’ivuko, nyamara dusanga urwishe yanka ruracyayirimo, umugabo yamunzwe n’ubwoba cyera.

N’ubwo ntabitwaro byakirimbuzi twari twikoreye, cyangwa itopita iyi yica inyoni, nyamara kuri iyi nshuro nabwo twasanze RPF yanyanyagije inyandiko zibuza abataripfana kwinjira mu ndege iyo ariyo yose itwara abagenzi yerekeza mu Rwanda, bivuga ko usibye no kujya mu Rwanda no kugera muri Kenya bitari bigishoboka.

Ngayo nguko nkuko inkware ifatirwa mu mutego, n’umunyagitugu aba afatiwe kumagamboye bwite kandi yavugiye mu ruhame. Aba yishyizehejuru y’itegekonshinga n’inzego zigihugu zose maze aducira ishyanga inyuma y’ishyamba gutyo!

Ubundi mu muco nyarwanda, twemera ko “Umugabo yihindukiza kuburiri ntiyihindukiza kw’ijambo” kandi ko “Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa”. Iyi migani yombi ushobora kuyifata nkaho ivuguruzanya ariko sibyo, ntivuguruzanya ahubwo yuzuzanya neza neza nk’impanga. Kandi ngo burya “Umugani ugana akariho”.

Gucira ishyanga abenegihugu bikorwa gusa n’inyangabirama n’abanzi b’amahoro. Nyamara dukurikije aho isi igeze ubu, ushobora gukumira umuntu ariko ntushobora narimwe gukumira ibitero n’ibitekerezo bye?

BIRACYAZA.

Umutaripfana

Venant NKURUNZIZA