Search

User Rating: 5 / 5

Star ActiveStar ActiveStar ActiveStar ActiveStar Active
 

Uyu munsi tariki ya 10 nyakanga 2020, imbere y’icyicaro cy’umuryango w'ubumwe bw'ibihugu by'u Burayi, i Bruxelles mu Bubiligi, habereye imyigaragambyo yo kwamagana akarengane ndengakamere gakomeje gukorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa FPR inkotanyi.

Abanyarwanda n’abanyarwandakazi, ndetse n’abanyamahanga batihanganira akarengane bitabiriye imyigaragambyo bitwaje ibyapa ndetse n’inyandiko zinyuranye zamagana umunyagitugu Paul Kagame.

Bose intero n’inyikirizo, bahurizaga ko mu Rwanda ubwisanzure ndetse n’uburenganzira bw'abatabona ibintu kimwe na Leta Paul Kagame abereye ku isonga butubahirizwa.

Ikindi iyi myigaragambyo yari igamije ni ukwereka amahanga cyane cyane abafatanyabikorwa ba Leta y’Ikigali ko bakomeje kurebera, mu gihe Paul Kagame acura inkumbi kandi akigamba ku mugaragaro ko abatavuga rumwe na we nta mwanya bafite mu Rwanda. Ibi akaba aherutse kubishimangira mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Jeune Afrique, aho asaba inzego z’ubutabera ko zigomba gukora ibishoboka byose zigasubiza Madame Victoire Ingabire Umuhoza mu mwanya umukwiye ! Abitabiriye  iyi myigaragambyo basabye ko aka karengane kahagarara mu maguru mashya !

Aka karengane no guhozwa ho inkeke kwa hato na hato ku batabona ibintu kimwe na FPR bimaze kuba akarande ! Bityo abanyarwanda batari bake bakaba basonzeye igihugu biyumvamo batekanye, aho buri muntu yubaha mugenzi we hatitawe ku cyo aricyo cyangwa kubera ukutumva ibintu kimwe!

Si Ingabire Victoire Umuhoza gusa wagarutsweho muri iyi myigaragambyo kuko n’abandi banyapolitike bazira ibitekerezo byabo bagomba guhabwa uburenganzira bwabo bwo kwisanzura mu bitekerezo ndetse n’abafunzwe bagafungurwa. Amazina nka Maitre Bernard Ntaganda, Barafinda Sekikubo Fred, Diane Shima Rwigara, Cyuma Hassan Dieudonné n’andi mazina y’abanyapolitique bafungiye akamama, yakomeje kumvikana mu ijwi ry’abigaragambyaga.

Igihe kirageze kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi, nk’umuterankunga w’u Rwanda, usabe ubutegetsi bw’i Kigali guha ubwisanzure abatavuga rumwe na bwo, gufungura urubuga rwa politike, ndetse no gufungura imfungwa zose za politike nta yandi mananiza.

Abateguye iyi myigaragambyo bashimiye abayitabiriye dore ko turi mu bihe bikomeye byo kurushaho kwirinda icyorezo cya korona virusi 19. Basabwe kurushaho gukomeza kuba ijwi ry’abatagira kivugira cyane cyane abatsikamiwe n’ingoma y’umunyagitugu Paul Kagame.

 

Rugaravu Protais

Ishema Party 

Bruxelles, Belgique.