Search

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive
 

Hakenewe ubuyobozi bushoboye guhangana n’ibibazo biriho

Itangazo ISH 2020/04/003

 

Dushingiye ku itangazo N° ISH 2020/04/002 rya Komite Nyobozi ryo kuwa 29/03/2020 risaba ko Perezida Paul KAGAME na Minisitiri w’Intebe Edouard NGIRENTE beguzwa ku bw’amakosa akomeye bakoze harimo kwica itegeko Nshinga ku buryo bukomeye,

Dushingiye kandi ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugaragaza intege nkeya mu guhangana n’ibibazo igihugu kirimo cyane cyane inzara yatewe n’ibyemezo bidakurikije amategeko, hakiyongeraho icyorezo cya Korona Virusi, n’umutekano mukeya ushobora kuvuka,

Komite Nshingwabikorwa y’Ishyaka Ishemamu nama yayo yateranye tariki ya 05/04/2020 itangarije Abanyarwanda, n’abanyamahanga ibi bikurikira:

1.       Uretse no kwica amategeko igihugu kigenderaho, abategetsi b’u Rwanda bagaragaje ko ntacyo bapfana n’abenegihugu. Aho gutora ingengo y’imari igihugu kizakoresha mu guhangana n’ibibazo igihugu kirimo, ngo iyo ngengo ishakishwe mbere na mbere hagendewe ku bushobozi igihugu gifite, U Rwanda rwirukiye gufata umwenda mu kigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) ungana na miliyoni 109.4 y’amadolari. Ubutegetsi kandi bwahishe amakuru y’uko bwahawe amafaranga angana na miliyoni y’amadolari y’Amerika nk’imfashanyo.

2.       Twakwibutsa ko igihugu cyacu gisanzwe mu bihugu bifite umwenda w’ikirenga. Mu mpera z’umwaka ushize uwo mwenda wari ugeze kuri miliyari 3.26 z’amadolari y’amanyamerika, ni ukuvuga ko buri mwenegihugu yari arimo umwenda w’amadolari hafi 280.

3.      Mu minsi ishize Banki y’isi yose yagaragaje ko amwe mu mafaranga yahawe u Rwanda ho inguzanyo cyangwa imfashanyo yanyerejwe n’ubutegetsi buriho, miliyoni zirenga 190 z’amadolari zikaba zihishe mu bihugu byo hanze. Abanditsweho aya mafaranga yanyerejwe ni Emmanuel NDAHIRO wari umujyanama mu by’umutekano wa Paul KAGAME, Hatari SEKOKO nyiri Hotel Marriott, na Bertrand NDENGEYINGOMA, umukwe wa Paul KAGAME.

4.      Mu gihe uyu mwenda wa FMI wemezwaga, bamwe mu bategetsi batangiye kwizeza rubanda ibitangaza ngo ibibazo bigiye gukemuka nyamara aya mafaranga ni make cyane. Kugira ngo tubyumve neza, twibuke ko inzu ya Kigali Convetion Center yubatswe na miliyoni zisaga 400 z’amadolari. Ni ukuvuga inshuro enye z’iriya nguzanyo. Iyi nguzanyo iri munsi y’ariya mafaranga  miliyoni 190  yahishwe n’ibyegera bya Kagame. Ikindi ni uko iyi nguzanyo yose atari ko izagera mu Rwanda kuko hari agomba gukatwaho akishyurwa abateguye ibisabwa ngo inguzanyo iboneke.

5.      Nta rwego rwigeze rushyirwaho ruzacunga aya mafaranga ahubwo Minisitiri w’imari yavuze ko azashyirwa mu ngengo y'imari isanzwe ya Leta, nayo tuzi ko isanzwe irimo icyuho. Ibi biragaragaza uguhuzagurika mu gufata ibyemezo. Biragaragaza kandi ko nta n’icyemeza ko azagera ku muturage.

6.      Mu cyiswe “ukwigomwa umushahara ku bakozi ba Guverinoma”, cyatangajwe n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuwa 05/04/2020 Paul KAGAME ntagaragara mu bagomba kwigomwa umushahara wabo. Ntihasobanurwa abarebwa n’iri tangazo dore ko bose badafite umushahara ungana. Binyuranyije n’amategeko kuko kwambura umuntu umushahara wose w’ukwezi ari ukubangamira uburenganzira n'ubuzima bwite bw’umukozi. Bityo biragaragara ko ari ukwibonekeza no gushaka kwerekana ko bafitiye impuhwe Rubanda ariko biragaragara ko bitazashyirwa mu bikorwa kubera ko bihabanye n'amategeko.

7.      Uretse ikibazo cy’inzara gishobora gukurura imidugararo mu gihugu, abasirikare ba Leta boherejwe gusambanya abagore ku ngufu no guhohotera abaturage mu gace k’umujyi wa Kigali kazwi ku izina rya Bannyahe mu rwego rwo kubatera ubwoba ngo bahimuke. Twibutse ko aba baturage banze kwimuka badahawe ingurane y’ibikorwa bashyize muri aka gace. Ibi bikorwa by’urugomo bihagarariwe na Bwana Denis KARERA umuvandimwe wa Minisitiri w’ubutabera Johnston BUSINGYE.

Kubera izo mpamvu zose

1.      Turashimangira ibyemezo bya Komite nyobozi byatangajwe kuwa 29/03/2020: Kagame niba akiriho nta bushobozi afite bwo guhangana n’ibibazo biriho. Niyeguzwe akurikirwe na Guverinoma yose.

2.      Turasaba abanyarwanda kwisuganya bagatangiza ibikorwa byo kwirwanaho, ntibakomeze kwicwa urubozo, bicishwa inzara, urubyiruko ruhohoterwa, ababyeyi n’abakobwa bafatwa ku ngufu. Ubwo byagaragaye ko abategetsi badashishikajwe n’akababaro kabo, bagomba guhindura ubutegetsi bakishyiriraho abayobozi babanogeye, babakorera kandi bashishikajwe n’ineza yabo.

3.      Twese hamwe dukomeze kurwanya ubutegetsi bubi ari nako turwanya kwandura no gukwirakwiza Korona virusi.

 

Bikorewe i Paris, tariki ya 05/04/2020.

 

Nadine Claire KASINGE

Perezida Ishema Party