Search

User Rating: 5 / 5

Star ActiveStar ActiveStar ActiveStar ActiveStar Active
 

Dukurikije uburemere bw'ingamba zigizwe n’ingingo 10 gusa zafashwe kandi zigatangazwa na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020, biragaragara ko u Rwanda rwinjijwe mubihe by’amage y’ubuzima bw’abantu (state of health emergency) bitewe n’icyorezo bise “Corona Virus Disease (Covid-19)” gikomeje guhangayikisha isi yose n’abayituye n’u Rwanda rurimo. WAKWIBAZA UTI ESE NINDE WEMEZA IBIHE BY’AMAGE? Ntekereza ko Dr Ngirente Edouard ibyo yakoze agamije kukijisha abanyarwanda kugirango bagerweho n’ingaruka z’ibyemezo yafashe bitagira izina kandi bidakurikije amategeko. Muti kuberiki?

1. Ingamba za Minisitiri w’Intebe Ngirente ntategeko ry’igihugu zashingiyeho nyamara zireba ubuzima bw’abenegihugu bose ndetse zishobora no kubushyira mukaga. Mu nyandiko y’ipaji 1 gusa yise “ingamba nshya zo gukumira icyorezo cya corona virusi”, yashingiye gusa ngo “kuntera icyorezo kimaze gufata ku isi” no “kuburyo ibindi bihugu bihangana nacyo”. Biteye agahinda kubona Minisitiri w’intebe ashingira gusa kubyo yunva ahandi atitaye kubyo abona iwabo. Ikindi aho gushingira kubushobozi bw’igihugu cye akigana uko ngo “ibindi bihugu byagenje” atitaye kuri bwabudasa bw’igihu cye. Ikibabaje kurushaho ariko ni ukuntu yibagiwe n’ubundi kwigana ibyo bihugu uko birimo bifata n’ingamba ku bizatunga abenegihugu mugihe cy’amage.

2. Ingamba z’ibihe by’amage nk’izi zifatwa na Perezida wa Repubulika ntabwo ari Minisiti w’Intebe keretse niba arwaye bakabihisha Abanyarwanda. Nkuko biteganwa n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 108 “Perezida wa Repubulika atangaza ibihe by’amage cyangwa ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko. Ingamba zo guhangana n’ibihe by’amage bikorwa mw’itegeko teka rya Perezida wa Repubulika nta narimwe bishobora kuba “Ingamba Nshya” za Minisitiri w’Intebe kandi ngo ingaruka zirebe abanyarwanda bose.

3. Nk’uko bitegenwa n’ingingo ya 136 y’Itegeko Nshinga, ingamba zo guhangana n’ibihe by’amage ziteganywa n’itegeko kandi bitangazwa na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri. Kuba rero byatangajwe na Minisitiri w’Intebe ni uko ntagaciro bifite kandi ntawugomba kuzikurikiza kuko zihabanye cyane n’Itegeko Nshinga igihu kigenderaho.

4. Wakwibaza uti ese iyi mikorere ya RPF ihishe iki? Cyangwa ukibaza impanvu bafashe “Ingamba Nshya” aho gutegura itegeko rirengera abazazahazwa n’icyo cyorezo. Ntekereza ko agatsiko ka RPF kahisemo kunyura inzira y’ubusamo kuko gutangaza muburyo bwemewe n’amategeko ko gashyize igihugu mu bihe by’amage bigomba gutangirwa ibisobanuro byunvikana no kwerekana ingamba zihamye zo guhangana n’ibyo bihe. Kandi bakagaragaza igice cy’Igihugu icyo cyemezo kireba n’ingaruka zacyo aho guhungeta abanyarwanda bose ntabindi bisobanuro nkuko babikoze ubu.

5. Iki cyemezo cyerekanako RPF igamije guhunga inshingano za Leta. Kuko itegeko rigena ibihe by’amage ntiriteganya gusa iminsi amage azamara ahubwo riteganya n’uko abayarimo bazabaho. None Ngirente we afungiranye abanyarwanda munzu gusa ntiyitaye uko bazabaho kandi ari inshingano za Leta ya shebuja.

6. Ikindi gituma bahunga itegeko rigena ibihe by’amage ni uko ariryo riteganya ibihano n’uko bizatangwa mugihe ritubahirijwe, none mu Rwanda ibihano birimo no gucibwa amafaranga y’umurengera ajya mu mifuka y’abayobozi ngo bikungahaze gusa. Ikindi gihano ni ukurasa abantu kumanywa y’ihangu kandi barabizi ko amategeko ahana ndetse n’Itegeko Nshinga bitemera icyo gihano. Nyamara nkuko bigaragara muri iyo ngingo twavuze haruguru ya 136 “kwemeza ibihe by’amage ntibishobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini”. Muri iyo ngingo kandi Itegeko Nshinga riteganya ko kwemeza ibihe by’amage “bidashobora kubangamira cyangwa guhindura amahame yerekeye n’uburyozwacyaha bw’abayobozi ba Leta iriho”. Ni ukuvuga ko iyo bitwaje ibyo bihe by’amage bakarasa rubanda bidakuraho ko abo bayobozi bakurikiranwa n’inkiko zikabaryoza ibyaha bakoze bitwikiriye ibyo bihe. Muri macye iyi mikorere yo gupfunyikira amazi abanyarwanda igamije kubima uburenganzira bemerewe n’amategeko kugirango RPF ibarye utwabo, ibakenshe, ibice abandi ibicishe inzara kandi nirangiza yishyire imbere mukwitaka ko izi guhangana n’ibyorezo nk’uko ibindi bihugu byabigenje mbese nkuko byavuzwe na Ngirinte muntangiriroy’iryo tangazo yashyizeho umukono.

UMWANZURO:

1) Ibi byemezo n’ingamba bifashwe muri uko guhuzagurika n’ubuswa bwinshi ntidukwiye kwemera bigira ingaruka k’ubuzima bw’abanyarwanda. Ntihagire umuturage ukurikiza izi ngamba nshya za Ngirente kuko zidakurikije amategeko kandi ntizitange n’igisubizo ahubwo zirashora abanyarwanda mukaga gakomeye cyane kurusha ako Korona virusi yabashoyemo.

2) Perezida wa Repubulika (Paul Kagame) niba atarwaye agomba kujya ahagaragara agatangaza ko izi ngamba nshya za Ngirente azitesheje agaciro kandi zivuyeho.

3) Niba Perezida abona ko ibihe by’amage aringombwa nabicishe mu itegeko teka. Itegeko teka kandi riteganye uko abanyarwanda bazahangana n’ibibazo by’amage aho kubasunikira munzu nk’amatungo. Ningombwa kandi gukemura ikibazo cy’imishahara y’abavanwe mumirimo yabo, iy’abikoreraga kugiti cyabo ndetse n’imiryango yabo, uko abari abashomeri bazabaho. N’ibindi bibazo byose bizaterwa n’iyo mimerere mishya.

4). Perezida na Ministiri w'intebe kandi bagomba kumenya ko obihe by'amage bidahagarika inama y'abaminisitiri n'izindi nshingano bafite. Niyompanvu mbere yo gushyira mukaga ubuzima bw'abantu bitwaje icyorezo bagomba kuza imbere ya Rubanda bagasobanura icyabaye n'ingamba bifuza gufata bakabona kuzifata. Naho ubundi igitugu kirabokamye burundu.

5) Ministiri w'Intebe kandi agomba guhita yegura Guverinoma igaseswa kubera gushora igihugu cyose mubihe by'amage muburyo budakurikije Itegeko Nshinga bikaba byashyize ubuzima bw'abenegihugu mukaga kandi n'ako harimo kataboroheye.

6) Perezida Paul Kagame niba atirwariye nategeko ko igihano cy’urupfu kigaruwe maze cyandikwe no mugitabo cy’amategeko ahana aho gukomeza kurasa rubanda kumanywa y’ihangu kandi mu mategeko yanditse kitakibamo. 

Uwiteka akomeze kubitaho no kubarinda.

Venant Nkurunziza