Search

Amakuru

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

ITANGAZO RIGENEWE ITANGAZAMAKURU

ITANGAZO No Ishema 2018/05/001

« Guharanira IMPINDUKA bitangirira mu gikari ».

  1. Ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda rirakataje mu kwivugurura kugira ngo ryiyongerere ubushobozi bwo kugera ku ntego ryiyemeje yo GUTINYURA Rubandigoka igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere na Jenerali Paul Kagame.
  2. Muri urwo rwego, ndamenyesha ABATARIPFANA bose, abakunzi b’Ishyaka ISHEMA n’Abanyarwanda muri rusange ko kuri iki cyumweru taliki ya 7/5/2018 abayobozi bose b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda bagize Komite Nyobozi Yaguye bazahurira mu mwiherero wo kungurana ibitekerezo, kurebera hamwe ibibazo biremereye bibangamiye rubanda muri iki gihe no gutora Komite Nyobozi nshya.
  3. Tubazirikane kandi tubasabire guhora ari intangarugero mu kubahiriza Indangagaciro z’Ukuri, Ubutwari n’Ugusaranganya.

Bikorewe i Paris, Taliki ya 4/5/2018.
Padiri Thomas NAHIMANA,
Umunyamabanga Mukuru.

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

Muvandimwe Matata Joseph n’abo muri kumwe i Buruseli mu muhango uboneye wo kwibuka iyi taliki ya 6 Mata n’ibyago bikomeye yazaniye abanyarwanda,

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, nifuje kubagezaho ubutumwa bukurikira:

  1. Nzinduwe no kubitwaraho ko tutashoboye kuza kwifatanya namwe ku bw’umubiri, ariko umutima wacu wose uri kumwe namwe.
  2. Dushyigikiye byimazeyo ko iyi taliki ya 6 Mata yajya yibukwa kuko yandikishije inyuguti zitukura mu mubiri (la chair) w’abanyarwanda bose bariho icyo gihe mu mwaka w’1994, yewe n’abana bari bakiri mu nda za ba nyina bamenye ko ishyano ryaguye ku gihugu cyabo !
  3. Nta pfunwe na rito dukwiye kugira ryo kwibuka iyi taliki dore ko nta wundi ufite inyungu mu kurwanya ko iyi taliki ya 6 Mata yibukwa uretse babandi nyine imitima yabo ihora ishinja kuba baragize uruhare rukomeye mu koreka igihugu cy’u Rwanda mu kangaratete.

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

Ijambo ry'Umuyobozi w'Ishyaka Ishema ry'u Rwanda

28 MUTARAMA : TWANZE UBUHAKE BW’ABANYIGINYA NTABWO TUZEMERA UBUJA BW’ABEGA ! 

Banyarwandakazi, Banyarwanda,
Bataripfana b’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda n’abakunzi bacu
Baturanyi namwe ncuti z’Abanyarwanda, 

  1. Taliki ya 28 Mutarama 1961, abagabo b’INTWARI zikunda rubanda bitavugwa bahuje umugambi bazindukira i GITARAMA, batitaye ku kaga kashoboraga kubagwira kuko ubutegetsi bwariho icyo gihe butari bwishimiye impinduka nziza bifurizaga igihugu. Bagiye inama bafata ibyemezo bidateze kwibagirana mu mateka y’uRwanda : 
    1. Basezereye Kalinga n’izayo zose, bashinga Repubulika
    2. Baciye ubuhake bw’Abanyiginya bari bacyishuka ko bo bavukiye gutegeka naho abandi benegihugu bakavukira kubabera abagaragu
    3. Uwo munsi batangije « Ubutegetsi bwa rubanda, bushyizweho na rubanda kandi bukorera rubanda » 

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

U Rwanda rukeneye umuperezida ukunda rubanda nka Kayibanda na Habyarimana.

Iyo umupadiri wa Kiliziya gatolika yifuje cyane kumenya amakuru yo hakurya y’imva arayamenya. Ni umwihariko ujyanye n’ubutore bwabo nk’abashumba, n’ubwo hari n’abandi bantu basanzwe bagira amahirwe yo kugera kuri iyo ntera y’imyemerere. Nanone kugira ngo abigereho nta nkomyi bimusaba gufata igihe cyo guhinduka mu mutima,kwirinda gusamara, gusiba no gusenga bihagije. Ashobora no kubigeraho mu buryo busa n’ubworoshye cyane iyo yabiherewe impano yihariye cyangwa akabihabwamo ubutumwa mu nyungu z’umuryango wose. Uko byamera kose, inzira zizwi zishobora kumugeza ku makuru yo hakurya y’imva ni eshatu : mu nzozi, mu ibonekerwa cyangwa mu butumwa butunguranye yumviye mu bumuntu bwe bw’imbere (perception intuitive).

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

L’actualité rwandaise de ces derniers jours a été dominée par le triste sort réservé par le dictateur Paul Kagame à la famille RWIGARA.

Rappelons tout de suite que Monsieur RWIGARA Assinapol fut un businessman tutsi qui avait fait fortune avant la guerre d’Octobre 1990. Il fut très respecté et protégé par feu Habyarimana Juvénal, le président hutu assassinné le 6 avril 1994 par Paul Kagame et son FPR-Inkotanyi. Mais voilà que, vers les années 1989, Mr RWIGARA décida de financer substantiellement la rébellion du FPR dont les membres influents avaient réussi à le convaincre du bien-fondé de la cause des réfugiés tutsi de 1959 qui voulaient rentrer au Rwanda en prônant la prise du pouvoir par les armes.  Ce qui fut accompli en juillet 1994, après une guerre civile atroce et un génocide qui aura emporté plus d’un million de vies humaines et détruit beaucoup de biens matériels.

Subcategories