Search

Amakuru

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

En période de crise, lorsque le gouvernement méconnaît délibérément ses responsabilités, le peuple doit prendre son destin en main.

 

Communiqué N° ISH 2020/03/002

 

Lors de sa réunion extraordinaire tenue le dimanche 29/03/2020 sous la présidence de Madame Claire Nadine KASINGE, le Comité directeur du Parti Ishema a étudié les problèmes pressants auxquels le Rwanda est confronté au moment où le monde entier fait face à la pandémie du Coronavirus (COVID-19).

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

Hakenewe ubuyobozi bushoboye guhangana n’ibibazo biriho

Itangazo ISH 2020/04/003

 

Dushingiye ku itangazo N° ISH 2020/04/002 rya Komite Nyobozi ryo kuwa 29/03/2020 risaba ko Perezida Paul KAGAME na Minisitiri w’Intebe Edouard NGIRENTE beguzwa ku bw’amakosa akomeye bakoze harimo kwica itegeko Nshinga ku buryo bukomeye,

Dushingiye kandi ko Leta iyobowe na FPR Inkotanyi ikomeje kugaragaza intege nkeya mu guhangana n’ibibazo igihugu kirimo cyane cyane inzara yatewe n’ibyemezo bidakurikije amategeko, hakiyongeraho icyorezo cya Korona Virusi, n’umutekano mukeya ushobora kuvuka,

User Rating: 5 / 5

Star ActiveStar ActiveStar ActiveStar ActiveStar Active

 Mu bihe by’amage iyo Leta yirengagije nkana inshingano zayo, abaturage bagomba kwimenya no kwirwanaho.

Itangazo N° ISH202003002

Mu nama yayo idasanzwe yateranye ku cyumweru tariki ya 29/03/2020 iyobowe na Madame Claire Nadine KASINGE, Komite nyobozi y’Ishyaka Ishema ry’u Rwanda yize ibibazo by’ingutu byugarije u Rwanda muri iki gihe isi yose ihanganye n’icyorezo kizwi nka Corona Virus (Covid-19).

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

1. Mu ijambo rimwe “ibihe by’amage” ni ibihe bidakurikiza amategeko asanzwe y’igihugu bitewe n’ikibazo gikomeye igihugu kirimo nk’invururu, ibyorezo cyangwa ibindi biza bishobora kubongamira imikorere isanzwe y’inzego z’igihugu na Rubanda ariko bitaragera kurwego rwo kwitwa imidugararo n’intambara. Birunvikana ko hahita hashyirwaho amategeko adasanzwe yo guhangana n’ibyo bihe bidasanzwe. Ibi kandi bikorwa na Perezida wa Repubulika ntabwo abiharira aba ministiri be (ingingo ya 108, 136, 137, 138 y’Itegeko Nshinga mu Kinyarwanda kuko mu zindi ndimi babisemuye nabi)

2. Nubwo bigaragara koko ko ibihe turimo kw’isi hose ari ibihe by’amage ariko mu Rwanda biragaragara ko Abayobozi bashaka guhunga inshingano Leta yose igomba abenegihugu mubihe nk’ibi. kuko Leta iragumya guhata inzira ibirenge ngo ihangane n’ibi bihe igendeye ku “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuwa 21 Werurwe 2020 nyamara ntizitanga igisubizo kirambye. Kuberako n’ubwo izo “ngamba nshya” zerekana icyo umuturage asabwa muguhangana n’ibi bihe bidasanzwe ntabwo zerekana icyo Leta iteganya mu guhangana n’ibi bihe bigoye uwo muturage arimo.

3. Biteye impungenge zikomeye no kwibaza impanvu Perezida Paul Kagame yafahse ijambo muri ibi bihe bikomereye abanyarwanda hafi yabose, ntagaragaze icyo Leta ayoboye yiteguye gukora ngo abahumurize ababwire igihe n’uburyo bigiye gukorwamo. Ibi babyita kuyobya uburari cyangwa kubeshya abanyarwanda. Niba atababeshya nategure byihuse itegeko rihumuriza abanyarwanda muri ibi bihe by’amage nkuko Itegeko Nshinga ribiteganya (Ingingo ya 136).

4. Yego iryo tegeko rigomba kwerekana ibyo umuturage asabwa mu kwirinda no gufasha Leta mu kumufsha, ariko rikanerekana nyine uruhare rw’iyo Leta kugirango umuturage nawe akurikize ibyo asabwa ntakidodo cyo kwicwa n’inzara ndetse n’icyorezo aho yigunze n’urubyaro rwe.

5. Niba Leta idashoboye guhangana n’ibi bihe ariko yishora abenegihugu mukaga karushije iki cyorezo ubukana. Kuko ibigaragara ni uko ingamba zafashwe zisaba abaturage bose b’igihugu kwikingirana munzu ariko ntiwerekane uko bari bubeho. Ntiwerekane abakoreraga Leta uko bari bugumye guhembwa. Ntiwerekane uko abikorera bamaze gufunga ibikorwa byabo bari bubashe kubaho n’imiryango yabo. Ariko cyane cyane ntiwerekane uko ba ntaho nikora na rubandigoka bari bubashe kuramuka n’ibibondo byabo.

6. Impanvu ikomeye cyane ituma Leta igomba gutegura itegeko ryerekana uko izahangana n’ibi bihe bitoroshye ni uko bireba ubuzima n’inzego z’igihugu zose: Uburezi, ubuzima, ubuhinzi, ubworozi, gutwara abantu n’ibintu, ubushakashatsi, ubucuruzi, ubuyobozi n’ubutegetsi bw’igihugu. Niyo mpanvu Leta igomba rero kwerekana ingamba ifashe mubijyanye na buri rwego. Urugero: Tukamenya ko uburezi batereye iyo cyangwa ubwoko bw’ingamba bafashe. Tukamenya abacuruzi bafunga kugirango hadafungirwa gusa abadatanze bituga ukwaha. Tukamenya niba ntabashobora gukomeza ubuhinzi batabangamiwe na Daso mugihe bafite ubwirinzi kugirango abantu batazicwa n’inzara burundu. Kugirango tumenye inganda zikomeza n’izihagarara mutagendeye kuri munyangire, ruswa nikenewanyu gusa. N’ibindi.

7. Ikibazo gikomeye ariko n’icy’ubutegetsi bw’igihugu. Ndibaza ukuntu igihugu cyayoborwa iminsi 15, ukwezi cyangwa amezi 6 buri Ministiri yisinyira amatangazo uko abyishakiye nkuko nduzi bimeze ubu. Dukeneye kumenya niba tudasohoka muri ibi bihe niba Imana ikiturinze maze mukadufata kw’ijosi ngo nitwishyure imisoro ndetse n’iyubukererwe ndetse n’amande rugeretse. Dukeneye kumudutangariza muburyo bwemewe n’amategeko ko amadeni ya Banki ahagaze kugirango tutava muri ibi bihe by’amage muteza ibyacu cyamunara. Ariko cyane cyane dukeneye kumenya uko ubutegtsi Nshigategeko, Nyubahirizategeko n’ubucamanza bukomeza gukora muri ibi bihe bigoye. Niba inzego z’ubuyobozi zasheshwe kandi nabyo dukeneye kubimenya.

8. Ikibabaje kandi giteye n’agahinda ni uko Rubadigoka yatangiye guhungabanwa hitwajwe ingamba nshya kandi tuzi ko zivuguruza Itegeko Nshinga. Bitewe n’uko ntabwoko bw’ibihano biteganwa mu “ingamba nshya” zatangajwe na Minisitiri w’intebe ubu Police imaze kwica abantu bagera kuri 4. Dasso imaze gukubita no komeretsa abatagira ingano. Kubera kwiheba, agahinda n’umubabaro udasanzwe hamaze kwiyahura abantu 3, undi umwe aribwa ningona yirwanaho. Izi ningaruka zo guheza abanyarwanda murungabangabo.

9. Ndibutsako ubusanzwe ibihe by’amage bidashobora na rimwe kubangamira uburenganzira bwo kubaho, kudahungabanywa ku mubiri, uburenganzira abantu bahabwa n’amategeko ku miterere n’ububasha bwabo, ku bwenegihugu, ihame ry’uko itegeko mpanabyaha ridahana icyaha cyakozwe mbere y’uko rijyaho, uburenganzira bwo kwiregura n’ubwisanzure ku mitekerereze no ku idini”. Ndetse ko ibyo bihe “bidashobora kubangamira cyangwa guhindura amahame yerekeye n’uburyozwacyaha bw’abayobozi ba Leta iriho”. Ni ukuvuga ko iyo bitwaje ibyo bihe by’amage bakarasa rubanda bidakuraho ko abo bayobozi bakurikiranwa n’inkiko zikabaryoza ibyaha bakoze bitwikiriye ibyo bihe.

10. Niyo mpanvu dusaba inzego zibishinzwe guhita zita muriyombi abo bapolisi b’igihugu barashe abamotari 2 bagahita bapfa, bagashyikirizwa ubutabera byihuse. Inzego z’ubutabera kandi zigakurikirana kandi n’abo Badaso bakubise abantu abandi zikabakomeretsa, Naho abiyahuye n’abariwe n’ingona Leta igahita leta igahita yita kubatarapfa ikabavuza ihungabana ikabakagenera n’indishyi naho imiryango y’abapfuye ikagenerwa byihuse indishyi z’akababaro batewe n’izo ngamba nshya zihubukiwe. Turasaba inzego zibishinzwe gukurikirana ubuzima bw’abari mukaga harimo gufasha guhuza abagize umuryango batatanijwe n’izi ngamba nshya zihubukiwe. Leta ikwiye gufasha abantu bose bari bari mungendo gusubira mungo. Naho abakozi bakora kure y’imiryango bakoroherezwa gutaha ntankomyi kuko igihugu cy’u Rwanda kugeza ubu nta ntambara kirimo ituma abantu batatana n’imiryango yabo.

11. UMWANZURO:

Niba Leta ya Kagame Paul itsimbaraye ntikurikize amategeko, kandi ikica nkana Itegeko Nshinga turasaba ko Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi) n’ Urukiko Rwikirenga bikurikiza amategeko kugirango hatagira umuntu numwe uba hejuru y’amategeko kandi abarenganijwe n’ibi byemezo barenganurwe. Kubirebana n’nzira n’ububasha bwo gukurikirana Perezida wa Repubulika wareba Itegeko Nshinga ingingo za 98 al.1 n’iya 2; 102; 105 al.2 pt.2.

Turasaba abanyarwanda cyane cyane Rubandigoka ko niba Guverinoma ya Paul Kagame yanze kubunva no kubafasha bidaciye mu buhendabana no kubaheza kucyizere kidafite aho gishingiye namba habe no ku “ingamba nshya” za Ngirente iminsi ikaba ibaye 7 yose muri munzu mwicira isazi mumaso ko mudakwiye kubahiriza izo ngamba nshya kuko zidakurikije amategeko kandi ntizitange n’igisubizo ahubwo zikabashora mukaga gakomeye cyane kurusha ako Korona virusi yabashoyemo. Igikomeye cyingenzi dusaba Abanyarwanda bose ni ugufatana urunana maze bakirwanaho niba Leta ikomeje kutunva akababaro kabo no kubatererana muri ibi bihe. Uwiteka akomeze kubitaho no kubarinda.

Venant Nkurunziza 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa 

User Rating: 0 / 5

Star InactiveStar InactiveStar InactiveStar InactiveStar Inactive

Bienvenue en République bananière du FPR. Saviez-vous pourquoi c'est Dr NGIRENTE qui a déclaré l'état d'urgence sanitaire ? Dr NGIRENTE Edouard, Président ad interim "Lorsque le Président de la République est en dehors du pays, en cas de maladie ou d'empêchement temporaire, son intérim est assuré par le Premier Ministre. (Constitution, art 105, alinéa 9)". Il y a peu de temps, nous vous parlions de mesures contre COVID-19 illogiques appliquées au Rwanda en ce moment. Mais pour être franc, personne n'avait imaginé que Dr NGIRENTE Edouard, Premier Ministre rwandais pourrait nous duper avec des mesures non seulement farfelues, sans la moindre conformité avec le contexte local, mais aussi et surtout des mesures en violation de "notre chère" loi suprême du pays? Comment peut-on respecter un régime qui piétine les lois qu'elle-même a mises en place? Et pourquoi il ne dit rien à propos de la maladie de Paul KAGAME? Pour rappel: En date du 14 mars 2020, le premier cas du COVID-19 est déclaré à Kigali (sauf que l'ambassade des Pays Bas l'avait su deux jours avant). Le 21 mars 2020, le Premier Ministre rwandais Dr NGIRENTE Edouard sort les mesures pour arrêter la propagation du virus. Le pays vient d'entrer en état d'urgence sanitaire. Qu'en dit la Constitution du pays ? Beaucoup de Rwandais sont contre cette Constitution parce qu'elle contient pas mal d'incohérences. Mais tout de même, c'est la loi suprême et aucun autre instrument légal ne peut la contrarier. A propos de l'état d'urgence, la Constitution stipule: "Le Président de la République déclare l'état de siège ou l'état d'urgence dans les conditions prévues par la présente Constitution et d'autres lois". Art 108, Alinéa 3. Et l'article 136 de la même Constitution ne peut être plus clair: L'état de siège et l'état d'urgence sont régis par la loi et sont proclamés par le Président de la République après approbation du Conseil des Ministres. (Alinéa 1) La déclaration de l'état de siège ou l'état d'urgence doit être dûment motivée et spécifier l'étendue du territoire concerné, ses effets, les droits, les libertés et les garanties suspendus de ce fait et sa durée qui ne peut pas aller au-delà de quinze (15) jours. (Alinéa 2) Sa prorogation au-delà de quinze (15) jours ne peut être autorisée que par le Parlement statuant à la majorité des deux tiers (2/3) des membres de chaque Chambre.(Alinéa 3) L'état d'urgence est déclaré, sur la totalité ou une partie du territoire national, en cas de calamité publique ou de trouble de l'ordre constitutionnel dont la gravité ne justifie pas la déclaration de l'état de siège. (Article 137, Alinéa 3) Tout étant assez net, l'on ne peut que se demander d'où Monsieur NGIRENTE tire l'autorité de décréter l'état d'urgence. Du Président peut-être, ce qui soulève d'autres interrogations, notamment: Pourquoi Kagame s'est fait remplacé par son Premier Ministre? Quand a eu lieu le conseil des ministres pour approuver ces mesures ? L'article 119 de la Constitution explique les attributions et responsabilités du Premier Ministre et l'article 105 en ajoute: Lorsque le Président de la République est en dehors du pays, en cas de maladie ou d'empêchement temporaire, son intérim est assuré par le Premier Ministre. (Alinéa 9). L'on sait déjà que le jet privé de Paul Kagame est à Londres depuis le 21 mars 2020, même si ses services n'ont pas voulu le révéler. Aussi, les commérages sur les réseaux sociaux font allusion à l'état de santé précaire du Président, - probablement atteint du COVID-19 - ce qui confie au Premier Ministre les responsabilités présidentielles par intérim. Cependant, il n'y a jamais eu de Conseil des Ministres pour approuver l'état d'urgence sanitaire et les mesures qui vont avec, ce qui nous fait penser à la République bananière. En conclusion, le décret du Premier Ministre Edouard NGIRENTE du 21 mars 2020 portant sur les mesures COVID-19, est déclaré nul et non avenu car anticonstitutionnel.

Chaste Gahunde 

 

Subcategories