Murakaza neza ku rubuga rw'Ishyaka Ishema

Ijambo ry’umuyobozi w’Ishyaka Ishema.
"intego nshya ni ugushyiraho vuba ubutegetsi bukorera abaturage, buzira akarengane"



 

Abayobozi b'Ishyaka Ishema

Ukuri, Ubutwari, Ugusaranganya.

Nadine Claire KASINGE

Présidente

Chaste GAHUNDE

Vice-Président

Virginie NAKURE

Trésorière

Venant NKURUNZIZA

Secrétaire Exécutif

Dernières Nouvelles | Amakuru | Latest News

ITANGAZO RYO KWIHANGANISHA FDU INKINGI N’ABANYARWANDA BOSE.

 

Bwana Anselme MUTUYIMANA, RIP.

Ishema No 2019/03/001

 Banyarwanda, banyarwandakazi,

Nyuma y’inkuru y’incamugongo y’iyicwa ry’umurwanashyaka wa FDU Inkingi Anselme MUTUYIMANA, ishyaka Ishema ry’u Rwanda, ryihanganishije abanyarwanda bose bakunda igihugu cyabo kandi bagishakira ineza. Cyane cyane ariko, abataripfana, twihanganishje abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi, by’umwihariko umuryango wa nyakwigendera, intwari Anselme MUTUYIMANA.

Read more ...

ISHYAKA ISHEMA : HASHYIZWEHO ABAYOBOZI BAKURU BUNGANIRA KOMITE NSHINGWABIKORWA

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU 

Nk’uko byashyizwe ahagaragara mu itangazo No Ishema 2018/05/001 ryo kuwa 04/05/2018 n’Itangazo N° Ishema 2018/05/002 ryo kuwa 06/05/2018, Ishyaka Ishema Ry’u Rwanda ryiyemeje kuvugurura inzego zaryo mu rwego rwo kugera ku ntego ryiyemeje yo “gutinyura RUBANDIGOKA igahagurukira kwigobotora ingoyi y’igitugu cy’Agatsiko k’ABANYAMURENGWEBAGASHIZE barangajwe imbere n’umunyagitugu Jenerali Paul Kagame”.

Read more ...

TUGIYE GUTANGIZA « MARCHE DE LA REVOLUTION »

Itangazo rigenewe itangazamakuru

TUGIYE GUTANGIZA « MARCHE DE LA REVOLUTION »

Nyuma y’ifungurwa rya Madamu Victoire Ingabire UMUHOZA ryo ku itariki ya 14/09/2018, Ishyaka Ishema ry’u Rwanda ryishimiye gutangariza Abanyarwanda inshuti z’u Rwanda n’imiryango mpuzamahanga ibi bikurikira :
1. Twishimiye ko Madamu Victoire INGABIRE UMUHOZA yafunguwe akavanwa mu buroko yari amazemo imyaka umunani azira akamama. Gusa ibi byishimo ntibikuraho icyaha gikomeye uyu mutegarugori yakorewe cyo kwamburwa uburenganzira bwe bwo guhatanira amatora ya Perezida wa Repubulika mu mwaka w’2010.

Read more ...

ABANGA IMPINDUKA ZINYUZE MU MAHORO NI BO UBWABO BIKURURIRA IZINYUZE MU MIVU Y’AMARASO


Bataripfanakazi, Bataripfana b’ishyaka ISHEMA ry’u Rwanda,
Banyarwandakazi, Banyarwanda namwe nshuti z’u Rwanda,

    1. « Abanga impinduramatwara zinyuze mu mahoro, ni bo ubwabo batuma habaho impinduka zinyuze mu mivu y’amaraso ». Iyi ni imvugo ya Perezida Kennedy wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika guhera mu mwaka wa 1961 kugeza yishwe mu mwaka wa 1963. Mu bushishozi bwe, yasanze iyo impinduramatwara igeze igihe, hakagira uwanga ko ibaho mu mahoro, byanze bikunze aba ahamagarira abantu gukora impinduramatwara inyuze mu mivu y’amaraso.
Read more ...

Rwanda : Paradis Infernal

Rwanda : Paradis Infernal

Contact

Ishema Pary.
08 Rue Charles Yvray
76620 Le Havre
P: (+33) 6 52 11 04 45
France